Urubanza rwa Laurent Nkunda

Laurent Nkunda
Image caption Laurent Nkunda yari umukuru w'umutwe wa CNDP

Mu Rwanda uyu munsi niho urubanza rw'uwahoze ayoboye umutwe wa CNDP Laurent Nkunda, ubu ufungiwe mu Rwanda, rwagombaga gukomeza.

Urwo ariko rubanza rwahise rusubikwa kubera ko umwe mu bacamanza barukurikirana, Brigadier General Steven Karyango, yahagaritswe ku mirimo ye.

Aimé Bokanga - uburanira Laurent Nkunda - yavuze ko amategeko y'Urwanda ateganya ko urubanza nk'uru iyo rwaburanishijwe n'umuntu wo mu rwego rwa jenerali ariwe ukomeza kuruburanisha cyangwa se mugenzi ufite ipete rya jenerali kuko uru rubanza arirwo abajenerali babiri, Laurent Nkunda na James Kabarebe.

Igisagiye rero n'ugutegereza ko hashyirwaho undi muntu uri muri uru rwego kugira ngo aburanishe runo rubanza.

Uburanira Laurent Nkunda avuga ko Generali James Kabarebe - wahoze ari umugaba w'ingabo z'Urwanda ubu akaba ari ministri w'ingabo, ariwe urebwa n'icyo yita "itabwa muri yombi n'ifungwa ridakurikije amategeko" ry'uwo aburanira.

Maitre Aimé Bokanga avuga ko urwego rwa politiki rushobora kurangiza iki kibazo ngo kuko kugeza ubu mu rwego rw'ubutabera ibintu birimo kundindira.

Umwaka ushize urukiko rw'ikirenga rw'Urwanda rwavuze ko kubera umwanya James Kabarebe afite nta bushobozi rufite rwo kumva runo rubanza.