Amabisi yahagaritse akazi mu Burundi

Ikarita y'Uburundi
Image caption Ikarita y'Uburundi

I Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa mbere 17/01/11 abatwara amabisi bahagaritse akazi kugira ngo bamagane ibyemezo byafashwe n'amashyirahamwe y'ubwishingizi yazamuye ibiciro ku buryo bukabije hamwe n'igiciro cya lisansi na mazutu cyazamutse.

Baravuga ko amafaranga y'ubwishinigizi yazamutse cyane ngo ku buryo ashobora kuba yariyongereyeho hafi 100%.

Ibyo byose ngo bigatuma bene ayo mabisi bakora bahomba.

Hagati aho ibiganiro birakomeje hagati y'abatwara abantu, amasosiyete y'ubwishingizi n'ibiro by'icyegera cya kabiri cy'umukuru w'igihugu.

Aya mabisi ahagaritse akazi mu gihe leta yangiye amapikipiki atwara abagenzi kwinjira hagati mu mujyi wa Bujumbura

Ministri ushinzwe umutekano Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko icyo cyemezo kigamije kubungabunga umutekano no gutuma urujya n'uruza rworoha mu mu mujyi hagati.