Nyamwasa na bagenzi be barezwe kuri Interpol

Kayumba Nyamwasa
Image caption Kayumba Nyamwasa

Igipolisi cyo mu Rwanda cyatanze impapuro ku mutwe wa polisi mpuzamahanga, Interpol, gisaba ihagarikwa ry’abagabo bane baherutse gukatirwa n’urukiko rwa gisirikare rw’icyo gihugu.

Mu cyumweru gishize Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Gerard Gahima na Theogene Rudasingwa bahamijwe ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu n’uwa leta, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kubiba amacakubiri.

Itangazo ryagaragaye ku rubuga rwa internet rwa polisi y’u Rwanda riravuga ko nyuma yo gusaba umutwe wa Interpol kubafata ngo banatanze amakuru yo kubashakisha arimo aho baherereye, ibyangombwa bagenderaho n’amafoto.

Ngo banatanze numero zabo za telephone n’ibimenyetso bikoreshwa mu byuma bifotora ibiganza bikagaragaza uwo umuntu ariwe.

Ubutegetsi bwo muri iki gihugu burashaka ko ibyo byose byakoreshwa mu kugabanya ukwidegembya kw’aba bagabo ndetse no mu kubafata.

Iki kibazo kandi nicyo cyaje mu ikubitiro ku murongo w’ibyabajijwe umukuru w’igihugu mu kiganiro yahaye abanyamakuru uno munsi i Kigali.

Prezida Kagame abivugaho iki?

Perezida Paul kagame yavuze ati: "Twakora ibyo tugomba gukora ariko nti twabwira ibindi bihugu ibyo bakwiriye gukora.

"Kuburanisha aba bantu ni ugukora ibyo ubutabera bwacu bugomba gukora, ibyo ibindi bihugu bizakora kuri iki kibazo nibo babizi.

"Igihugu cyacu gifatanya n’ibindi byinshi mu nzego nyinshi harimo n’urw'ubutabera; uko ibihugu bizitwara kuri icyo kibazo rero nibo babizi ariko twe tuzakomeza gukurikira inzira y’ubutabera kuri iki kibazo"

Nyuma y’isohorwa ry’aya matangazo ubu ikibazo nyamukuru niki: ese ibihugu barimo bizubahiriza ibisabwa n’u Rwanda?

Kugeza ubu nta masezerano rufitanye nabyo yo guhererekanya abakatiwe, ariko abahanga mu by’amategeko bavuga ko ku bwumvikane mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga, ibihugu bishobora kwemeranya ko igihano gitangiwe mu gihugu kimwe gishobora gushyirwa mu bikorwa mu kindi, nta n’umupaka kandi ku biganiro ibihugu bifitanye umubano mu bya politike bishobora kugirana.

Hejuru y’iri tangazo ryahawe Interpol, ntawuzi niba u Rwanda rutahitamo gukoresha n’ubwo buryo bundi.