Victoire Ingabire azaguma muri gereza

Umukuru wa FDU Inkingi, Ingabire Victoire
Image caption Umukuru wa FDU Inkingi, Ingabire Victoire

Mu Rwanda urukiko rukuru rwa repubulika rumaze kwemeza ko umunyapolitike Ingabire Victoire aguma afunze kugeza igihe urubanza rwe ruzatangirira.

Ingabire n'umwunganira bari bajuririye icyemezo cyafashwe n'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo cyo kongera indi minsi 30 yo kumufunga by'agateganyo none urukiko rukuru rwa repubulika narwo rumaze gushimangira ko agumamo mu gihe ategereje kuburanishwa.

Buri uko azanywe mu rukiko kuburana cyangwa gusomerwa, Ingabire ntabura kuzamura amaboko ayamanikira bamwe mu baba baje kumushyigikira.

Ni nako byagenze uyu munsi agezwa imbere y’urukiko, ariko umwunganira nti bari bari kumwe.

Ingabire n’umwunganira bavugaga ko taliki ya 25/12/10 aribwo iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo yari yongerewe yarangiye.

Ngo nyuma yaho yagombaga guhita arekurwa kuko nta kindi cyemezo cy’urukiko cyariho kimugumishamo.

Basobanuraga ko inyandiko ubushinjacyaha bwagejeje mu rukiko isaba ko yaburana mu mizi yagejejwe ku rukiko iminsi ibiri nyuma y’iyo taliki, gutyo ntibabone ko yaba impamvu yo kugumamo.

Umucamanza yemeje ko asubira gufungwa.

Umucamanza yavuze ko Ingabire n’umwunganira bajuririye icyemezo cy’urukiko rwambere, ko iyo bashaka gushingira ku ngingo y’irangira ry’iminsi yagenywe y’ifungwa ry'agateganmyo bajyaga kubiregera muri urwo rukiko bigasuzumwa ukwabyo.

Maze nyuma yo gusobanura ingingo z’amategeko ashingiweho, yemeza ko ategereza urubanza rwe afunze.

Bitandukanye n’uko ubundi yajyaga avuga ko urubanza rwe ari urwa politike ananenga ubutegetsi buriho kurugiramo uruhare, uyu munsi nta jambo Ingabire yigeze avugira imbere y’urukiko.

Ahari nuko yari yazanywe gusa no kumva umwanzuro warwo ku bujurire bwe.

Ubu Ingabire arasubira muri gereza mu gihe agitegereje kwisobanura ku byaha akekwaho birimo ingengabitekerezo ya jenoside, kubiba amacakubiri, ubufatanyacyaha mu iterabwoba n’ibindi akurikiranyweho.