Prezida Bashir yemeje kamarampaka y'amajyepfo

Prezida Omar al Bashir Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Prezida Omar al Bashir

Prezida wa Sudani Omar Al Bashil yemeye kumugaragaro ibyavuye mumatora yo muri Sudani y'amajyepfo ibyo bikaba bihesha ako gace kuba igihugu cyigenga.

Nkuko byagaragaye kuri Televiziyo y'igihugu cya Sudani ngo ibyavuye mumatora biragaragaza ugushaka kw'abaturage ba Sudani y'amajepfo.

Abayobozi ba Sudani batangaza ko amajwi agaragaza ko 99% by'abatoye bifuza ubwigenge bw'intara ya Sudani y'amajyepfo.

Umunyamakuru wa BBC uri Khartoum avuga ko igihugu cya Sudani y'amajyepfo kigiye guhura n'ibibazo by'ingutu birimo ubukene bukabije bw'abahatuye ndetse n'ibazo by'amoko bivugwa muri ako karere.