Mu Rwanda harabera inama yo kurwanya iterabwoba

Igitero cy'igisasu muri Kenya Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Igitero cy'igisasu muri Kenya

Mu Rwanda ikigo cyigisha iby’ifatwa ry’ingamba mu kubumbatira umutekano cyatumije impuguke mu bya gisirikare kuganira ku byerekeye kurwanya iterabwoba.

Iki kigo kiracyari gishya mu Rwanda, aho ubutegetsi buvuga ko bushaka gutanga umusanzu wabwo mu kurwanya iterabwoba rikomeje gukaza murego ku isi.

Umuhuzabikorwa w’icyo kigo Lt. Col. Nzabamwita Joseph yabwiye abanyamakuru ko impuguke mu by’umutekano zitanga ibiganiro zishingiye ahanini ku kureba imiterere y’ibyabaye ahagiye hagaragara ibikorwa by’iterabwoba.

Zirasuzuma n'ibyerekeye imvururu zitewe n’ubuhezanguni ndetse n’imyitwarire y’itangazamakuru mu bihe nki’ibyo.

Bizera ko bishobora gushingirwaho higwa ingamba zafatwa mu kurikumira cyangwa kuryitwaramo neza aho ribaye.

Yavuze ko Colonel Thomas Dempsey wavuye ku rugerero mu gisirikare cya leta zunze ubumwe z’amerika afatanya na Brg. Gen Richard Rutatina, umujyanama wa perezeda kagame mu by’umutekano Mu gutanga ibyo biganiro.

Ubutegetsi bwagaragaje ikibazo cy’uko iterabwoba rigenda ryagura ibikorwa hirya no hino ku isi.

Ministri wari uhagarariye leta yavuze ku bikorwa byaryo byagiye biba uhereye muri Leta zunze ubumwe z’America ndetse no mu karere nko muri Somalia no muri Uganda.

Naho mu Rwanda Ibisasu byo mu bwoko bwa grenade byagiye biterwa mu murwa mukuru w’u Rwanda kuva mu mwaka ushize, biri mu bikomeje gufatwa n’ubutegetsi nk’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije iterabwoba no guhungabanya umutekano.

Leta rero ngo ibona ko ibi biganiro ari ingenzi igasaba ko hakwiriye ingamba zinonosoye zo gukumira, no kuburizamo bene ibyo bikorwa.