Muri Uganda batangiye kubarura amajwi

Yoweri Museveni
Image caption Yoweri Museveni

Muri Uganda barimo kubarura amajwi y'amatora rusange yabaye kuwagatanu.

Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka 25 k'ubutegetsi, afite icyizere cyo gutsinda ayo matora.

Kubera ko hari aho amatora yatangiye atinze, hari utuzu tw'amatora twarengeje isaha ya nyuma yari yamejwe.

Indorereza z'umuryango w'ibihugu by'uburayi zavuze ko muri rusange ayo matora yabaye mu mahoro.

Ariko mu burasirazuba bw'icyo gihugu hari umunyamakuru wakomeretse ubwo abasirkare barasaga imodoka y'umunyapolitiki utavuga rumwe na leta.

Mbere y'uko ayo matora atangira, amashyaka atavuga rumwe na leta yari yavuze ko ayo matora azabamo uburiganya.

Yavuze ko ibyo bishobora gutuma ajya mu myigaragambyo.