Gaddafi yagejeje ijambo ku baturage

Muammar Gaddafi kuri televiziyo ya leta Uwufise ububasha kw’isanamu APTN
Image caption Muammar Gaddafi kuri televiziyo ya leta

Umukuru wa Libya Colonel Gaddafi yageje ijambo ku baturage kuri televiziyo y'igihugu.

Muri iryo jambo yavuze ko ibigwari n'abagambanyi barimo kugerageza kwerekana ko muri Libya harimo akajagari.

Yavuze kandi ko abanzi b'igihugu barimo kugerageza kwanduza isura ya Libya.

Colonel Muammar Gaddafi kandi yavuze ko kubera ko ari umuyobozi w'impinduramatwara azakomeza kwitangira igihugu kugeza igihe apfiriye.

Yavuze kandi ko adashobora kwegura ngo kuko atari perezida.

Amakuru aturuka muri Libya aravuga ko umurwa mukuru Tripoli utuje nyuma y'amasasu n'indege za gisirikare byahuvunikaniye ku wa mbere nijoro.

Ubu inzego za leta zishinzwe umutekano nizo zigenzura uwo mujyi.

Mu mujyi wa kabiri wa Libya, Benghazi, ubu abaturage nibo bagenzura imihanda ndetse n'amaradiyo yaho.

Igisirikare kiracyangezura ikibuga k'indege cyaho nubwo ministri w'ububanyi n'amahanga wa Misiri yavuze ko cyangiritse ku buryo indege zitwara abagenzi zidashobora kukigwaho.