Umutingito ukomeye muri New Zealand

Umutingito mu mujyi wa Christchurch muri New Zealand Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Umutingito mu mujyi wa Christchurch muri New Zealand

Abantu byibura 65 bahitanywe n'umutingito wibasiye umujyi wa Christchurch muri New Zealand.

Biravugwa ko abantu benshi bagwiriwe n'amazu bakiri munsi y'ibinonko.

Abatabazi bakaba bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo barebe ko babageraho.

Imihanda yasadutse hanyuma inacikamo ibice kubera uwo mutingito.

Amazu maremare y'amagorofa yasenyutse ndetse n'umunara w'urusengero rukomeye muri uwo mujyi waguye.

Ministri w'intebe wa New Zealand, John Key, yasuye tumwe mu duce twangiritse cyane muri uwo mujyi, avuga ko uyu ushobora kuba ariwo munsi mubi cyane mu mateka y'icyo gihugu.

Umwaka ushize umujyi wa Christchurch wibasiwe n'umutingito ukomeye kurusha uwabaye uyu munsi ariko ku bw'amahirwe abantu bake aba aribo bakomereka.