Tribert Rujugiro ngo ntakorana na FDLR

Ibendera ry'Urwanda
Image caption Ibendera ry'Urwanda

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bimaze iminsi bishyira mu majwi umunyemari w'umunyarwanda Tribert Ayabatwa Rujugiro, ko ngo yaba atera inkunga umutwe wa FDLR urwanira muri Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Ibyo bitangazamakuru bivuga ko ayo makuru atangwa n'umusirikare mukuru wari muri FDLR uherutse gutahuka mu Rwanda witwa Lieutenant Colonel Abraham Sam Bisengimana.

Umunyemari Tribert Rujugiro ariko yabwiye BBC ko ayo makuru yayumvise agatangara cyane.

Arayahakana yivuye inyuma, avuga ko ntabufatanye agirana na FDLR bwaba ubwa hafi cyangwa ubwa kure.

Rujugiro yanahakanye amakuru avuga ko yaba akorana na General Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na Theogene Rudasingwa.

Ngo aheruka kuvugana n'umwe muribo bakiriri mu Rwanda.