Urubanza rw'abakekwaho gutera grenade rwatangiye

Mu mujyi wa Kigali
Image caption Mu mujyi wa Kigali

Mu Rwanda abantu 29 bakekwaho gutera ibisasu bya grenade byaturikiye ahantu yanyuranye mu Rwanda umwaka ushize kuri uyu wa mbere bagejejwe imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ni ubwa mbere abo bantu bagezwa imbere y'urukiko kuva batabwa muri yombi.

Bose barashinjwa ibyaha birimo iterabwoba, ubwicanyi no kuvutsa igihugu umudendezo.

Ubushinjacyaha buvuga ko bose ari abo mu mutwe wa FDLR ukorera muri Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Ubushinjacyaha kandi burabasabira gufungwa by'agateganyo mu gihe urubanza rwabo rugikomeza.