ONU ku bafashwe ku ngufu muri Congo

Abagore bafatwa muri Congo
Image caption Abagore bafatwa muri Congo

Icyegeranyo umuryango w'abibumbye wakoze kw'ifata ku ngufu ry'abagore muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kiravuga ko benshi mu bahohotewe bafite icyizere gike cyo kubona ubutabera cyangwa kubona indishyi zakababaro.

Icyo cyegeranyo cyasabwe n'umuyobozi w'ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa kiremwa muntu, wanohereje umurwi w'abapererezi muri Congo.

Uwo murwi wa ONU wahuye n'abagore n'abakobwa bafashwe ku ngufu bafite imyaka iva kuri itatu kugera kuri mirongo itandatu. Bake babonye ababafashe ku ngufu bashyikirizwa ubutabera, abandi bake babona impozamarira, abandi banduzwa agakoko gatera Sida, abandi batabwa n'imiryango yabo.