Intambara irakomeje muri Libya

Abarwanya Gaddafi Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service

Ingabo zishyigikiye Colonel Mouamar Gaddafi zikomeje kugaba ibitero kubarwanyi b'abatavuga rumwe na Leta bifashishije ibifaru, intwaro ziremereye ndetse n'indege.

Amakuru agera kuri BBC aravugako umunsi wose wabaye uw'ibitero bikaze muburengerazuba bw'umugi wa Zawiya, aho Ibifaru bigera kuri 50 n'andi mamodoka ya gisirikare asaga ijana yinjiraga muri uwo mujyi.

Biravugwako haguye abantu benshi biganjemo abana.

Mu mujyi uherereye muburasirazuba bwa Libya, mukarere gakungahaye kuri Petrole ariwo Ras Lanuf, ingabo zishyigikiye Kaddafi ziratangaza ko zirimo kuwurasa cyane kandi ko zikomeje kuharundanya abasirikare nyuma y'uko indege y'intambara uyu munsi yahasutse ibibombe bigera kuri 4.