Rwanda:Abanyeshuli bo muri kaminuza babayeho nabi

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption v

Ikurwaho ry'amafaranga yagurizwaga abanyeshuri biga mu mashuri makuru rikomeje gutera ibibazo abayahabwaga.

Bamwe muri bo baravuga ko barya rimwe mu munsi cyangwa bakanabura ibyo barya.

Abandi baravuga ko bahisemo kurya mu maresitora aciciritse cyangwa ibiryo bihendutse nk'ibijumba n'ibishyimbo kugira ngo bashobore kubaho.

Ubutegetsi bwa kaminuza ya Butare buremeza ko hari abatashoboye gusubira kwiga.

Ubundi abo banyeshuli bahabwaga inguzanyo y'amafaranga ibihumbi 25 buri kwezi, hari bamwe bakomeje guhabwa iyo nkunga.