Kwandikisha abantu mu Rwanda

Kwandikisha abantu mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu vt
Image caption Kwandikisha abantu mu Rwanda

Mu Rwanda haravugwa ikibazo cy’abaturage bamwe batitabira kwandikisha abo mu miryango yabo bavuka, abashinga urugo ndetse n’abapfa, ibyo bigatuma urwego rubishinzwe rutabasha kumenya neza imibare y’abo bantu.

Zimwe mu nzego z’ubutegetsi zikaba zahuriye I Kigali ,mu rwego rwo kumvikana ku byakorwa ngo izo nzitizi zivanweho. Leta iravuga ko iyo imibare yabo bantu izwi neza bifasha mu igenamigambi.

Mu gihe mu Rwanda ubusanzwe inzego z’ibanze ziba zifite amakuru menshi akenewe ku baturage, ubu haravugwa ikibazo cyo kutandikisha abantu mu bihe bya ngombwa.

Nko mu mavuko, mu bihe byo gushinga urugo ndetse n’iyo abantu bitabye Imana abandikishwa mu nzego z’ubutegetsi aba ari mbarwa.

Ministre w’ubutabera Tarcisse Karugarama, yabwiye BBC ko n’ubwo hasanzweho amategeko ateganya ibihano, ku batagenje batyo, ikihutirwa atari uguhana, ahubwo ari ukwigisha abantu kubikora, kuko ngo usanga babiterwa no kutamenya inyungu zabyo.

Imibare isanzwe irebana n’ingano y’abaturage iboneka nyuma y’ibarura rusange, ariko iryo rikaba riba gake. Nko kuva mu 1992 hamaze gukorwa ibarura rimwe gusa.

Ubundi Ikigo gishinzwe ibarurishamibare cyakagombye kuvana imibare gikeneye mu nzego z’ubutegetsi z’ibanze ariko kugeza ubu si ko biri.

Muri iki gihe, icyo kigo kivuga ko umubare w’abanyarwanda uyingayinga miliyoni 11, ariko na bwo bikaba ari ukugenekereza hifashishijwe imibare y’ibarura ryo muri 2002.