Ubuyapani: ibibazo mu ruganda rwa nucleaire

Indege ya kajugujugu irimo idaha amazi Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Indege ya kajugujugu irimo idaha amazi

Abategetsi bo mu Buyapani bari kugerageza gusubiza ibintu mu buryo ku ruganda rukora ingufu za nuclear ruri i Fukushima rwasinzikajwe n'umutingito w'isi hamwe na tsunami kuwa 5 w'icyumweru gishize.

Bagombye kwitabaza indege za gisirikare kujya kujugunya amazi mu bigunguru bikora izo ngufu za nuclear, nyuma yaho bakoreshereje za kajugujugu ariko ntibigire icyo bimara.

Hagati aho ibihugu bikomeje kohereza indege mu Buyapani kujya gutahukana abanyagihugu bayo.

Nyuma y'Ubwongereza, Amerika n'Ubufaransa nabo batangiye gutunganya izo ngendo.