Libya:"intego si ukwica Gaddafi

Abanyamakuru bareba ibyangijwe n'indege muri Libya Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Abanyamakuru bareba ibyangijwe n'indege muri Libya

Ibihugu by'uburayi birimo gushyira mu bikorwa icyemezo cya LONI kuri Libya biravuga ko ibitero by'indege zabyo kuri Libya bitagamije guhitana Gaddafi.

Minisitiri w'ingabo w'Amerika, Robert Gates, yabihakanye, naho umuvugizi wa leta y'Ubufaransa avuga ko n'ubwo baba bazi aho Gaddafi aherereye batahita bamurasa.

Umuyobozi w'ingabo w'ubwongereza, Sir David Richards, yavuze ko icyemezo cya LONI kitabemerera gutera Gaddafi .

Ariko hari umuntu wizewe wo muri leta y'Ubwongereza wabwiye BBC ko baminisitiri bumva ko ibyo Sir David Richards avuga atari byo, ngo barumva ko bikwiye gutera Gaddafi niba abangamiye umutekano w w'abaturage.

Indege za gisirikare zaraye zirashe ingoro y'ubutegetsi ya Gaddafi.