Abanyalibya benshi bakuwe mu byabo n'intambara

Abaturage ba Libya Uwufise ububasha kw’isanamu a
Image caption Abaturage ba Libya

Amashyirahamwe y'umuryango w'abibumbye aravuga ko abaturage ba Libya babarirwa mu bihumbi bamaze gukurwa mu byabo n'imirwano ibera muri icyo gihugu.

Abo baturage bahungiye mu tundi turere twa Libya, hagati aho mu Libya ubu havugwa ibura ry'ibiribwa n'imiti.

Intumwa z'ayo mashyirahamwe atanga imfashanyo zavugiye i Geneve ko ikibazo cy'imfashanyo gikomeye cyane.

Izo ntumwa zavuze ko amashyirahamwe zivugira afite icyizere cyo kubona imfashanyo izagezwa muri Libya muri iki cyumweru ariko ngo bizaterwa n'uko umutekano wifashe.