Kagame yasobanuye ku inkunga yambuwe abanyeshuli ba kaminuza

Perezida Paul Kagame
Image caption Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda aravuga ko leta ayoboye yafashe icyemezo cyo guhagarika imfashanyo y'amafaranga ibihumbi 25 yahabwaga abanyeshuli ba za kaminuza buri kwezi kugira ngo akoreshwe neza mu nyungu z'uburezi bw'igihugu kurusha uko yakoreshwaga.

Perezida Kagame yabwiye BBC ko ayo mafaranga zagauma muri ministeri y'uburezi aho azashorwa mu bikorwa byo guteza imbere amashuli n'abigisha.

Yavuze ko ibyo bizatuma ayo mafaranga agirira akamaro abaturage benshi kurusha uko yahabwaga umuntu ku giti cye.

Perezida Kagame ejo(kuwakabiri) yasuye BBC mu butumire bw'ikiganiro "Africa Have Your Say."