"Ntabwo FDLR iri ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba" Dr Kambanda

Abasirikare ba FLDR
Image caption Abasirikare ba FDLR

Profesa Charles Kambanda, umwarimu muri kaminuza ya St. John's University, i New York, muri Amerika, aravuga ko umutwe wa FDLR utari ku rutonde rwa Amerika rw'imitwe y'iterabwoba ku isi.

Profesa Kambanda yabwiye BBC ko ari nta cyemezo cya LONI cyemeza ko FDLR ari umutwe w'iterabwoba n'ubwo bishobora kuba biri mu byegeranyo by'impuke za LONI.

Mu nyandiko yasohoye ku murongo wa internet "le prophet" Kambanda aravuga ko LONI itigeze itegura urutonde rw'imitwe y'iterabwoba.

Kambanda yabwiye BBC ko amaze kumva ibivugwa na leta y'u Rwanda kuri FDLR, yarabikurikiranye avugana n'abakozi babishinzwe muri leta y'amerika.