Kagame aravuga iki kuri Alain Juppe

Prezida Paul Kagame Uwufise ububasha kw’isanamu none
Image caption Prezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda amaze gutangaza ko itorwa rya Alain Juppe uherutse kugirwa ministri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’ubufaransa rishobora kugira ingaruka ku mubano w’u Rwanda n’icyo gihugu. Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyabereye i Kigali perezida Kagame yirinze gusobanura izo ngaruka izarizo ariko avuga ko abanyarwanda bakozwe mu jisho n’imyitwarire ye ku bireba u Rwanda n’amateka avugwa kuri uwo munyapolitike ku byerekeye jenoside yabaye mu Rwanda.

Amagambo ya Perezida Kagame kuri ministri w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa ntabwo yaje nk’atunguranye. Alain Juppe ni umwe mu banyapolitike b’ubufaransa batunzwe agatoki n’ akanama kari gashinzwe gukusanya ibimenyetso ku ruhare rw’ubufaransa muri jenoside yabaye mu Rwanda. Icyegeranyo kashyize ahagaragara mu mwaka wa 2008 cyavuze ko uwo mugabo wigeze n’ubundi kuba ministri w’ububanyi n’amahanga hagati ya 1993 na 1995, yakoranaga byimazeyo na leta iregwa jenoside mu Rwanda. Icyo cyegeranyo kina ko yirengagije gutabara abari mu kaga abifitiye ububasha.Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko imitekerereze cyangwa uruhare bya Alain Juppe ku byerekeye jenoside yabaye mu Rwanda n’amateka yayo bizwi. Kandi adatekereza ko izina rye ryumvikana neza mu matwi y’abanyarwanda kuri iyo ngingo.

Insert Kagame: Uko tumubona nti byigeze bihinduka. Nta gushidikanya kuba yarabaye ministri w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa bishobora kugira ingaruka ku mubano w’urwanda n’ubufaransa wari usanzwe ugenda neza. Mu buhe buryo? cyangwa izihe ngaruka ibyo nshobora kuba ntabasha kubivugira hano uyu munsi. Ariko ntekereza ko imyitwarire ye yakoze mu jisho abanyarwanda kandi nti babuze uburyo bwo kubigaragaza. Wenda tuzaba tumenya ubwaribwo mu bihe biri imbere.

Cyokora perezida kagame yavuze ko hari ibindi bintu bigenda neza mu bufaransa. Yashimye uburyo perezida Sarkozy yitwaye muri icyo kibazo n’imbaraga yashize mu kureba ko habaho uburyo bwo kutibanda ku byahise kuruta ukwita ku biri imbere.

Uruzinduko rwa Perezida Sarkozy mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka ushize rwabaye intambwe ikomeye y’isubukurwa ry’umubano hagati y’u Rwanda n’ubufaransa wari warahagaritswe mu mpera z’umwaka wa 2006. Kuba Alain Juppe abonwamo ubushobozi n’igihugu cye, mu gihe mu Rwanda yabonwa nkutishimiwe bizanye ihurizo rishya mu itsurwa ry’umubano hagati y’iki gihugu n’ubufaransa.