Cote d'ivoire:Igitero gishya cy'abarwanyi ba Ouattara

ingabo zishyigikiye Alassane Ouattara Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption ingabo zishyigikiye Alassane Ouattara

Abarwanyi bashyigikiye Alassane Ouattara baravuga ko batangiye kugaba igitero gishya cyo gutsimbura Laurent Gbagbo, wanze gutanga ubutegetsi kuva amatora yo mu mwaka ushize abaye.

Abashyigikiye Ouattara, ushyigikiwe n'umuryango w'abibumbye, babwiye BBC ko icyo ari igitero cyabo cya nyuma.

Urusaku rw'intwaro ziturika rwongeye kumvikana mu kigo gikomeye cya gisirikare.

Intumwa idasanzwe y'umuryango w'abibumbye muri Cote d'ivoire, Choi Young-jin, yareze abashyigikiye Gbagbo ko bater ingabo za LONI k'ubushake.

Yavuze ko mu minsi 2 ishize, abasirikare benshi ba LONI bakomeretse.