Runyinya mu rukiko nyuma y'imyaka 17 afunzwe

Ubutabera Uwufise ububasha kw’isanamu i
Image caption Ubutabera

Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama wa Prezida Juvenal Habyarimana, ku nshuro ya mbere yatangiye kuburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye mu ntara y’amajyepfo.

Uyu mugabo umaze imyaka hafi 17 muri gereza ataraburana, arashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, cyane cyane akaba ashinjwa gucura umugambi wo kuyitegura no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Runyinya Barabwiriza arashinjwa ibyaha byo gucura umugambi wo gukora jenoside, gutegura no gushishikariza Abahutu gukora jenoside, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi no gutanga ibikoresho byo kubicisha ndetse no kuba ikitso mu bwicanyi.

Abashinjacyaha bagaragaje ko Runyinya yahoze mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ariko nyuma aza kumwiyegereza ndetse amugira umujyanama we mu birebana n’ububanyi n’amahanga mu rwego rwo kumukoresha mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Prefet wa Butare

Banavuga kandi ko yaje kuba Prezida wa MRND mu cyahoze ari Prefectura ya Butare, ari na ho avugwa kuba yarayoboye inama zitegura jenoside (binyuze mu cyitwaga Groupe de reflexion).

Ngo yaje gushyiraho umutwe w’interahamwe zishe abantu benshi muri Butare n’ibindi bikorwa byari bigamije umugambi umwe wo kumara abatutsi kandi akaba yaragiye abifatanya n’abandi bategetsi icyo gihe.

N’ubwo umwanya wo kwiregura utaragera kuko uyu munsi wihariwe n’ubushinjacyaha, Runyinya Barabwiriza arahakana ibyaha akurikiranyweho.

Avuga ko ari umwe mu bantu ba mbere bamaganye ubwicanyi aho yanasinye itangazo rya Dar-es-Salaam ry’amashyaka atavugaga rumwe n’ubutegetsi mu 1994 igihe jenoside yabaga.

Mu gihe hari abumvaga ko uru rubanza nirugera imbere y’umucamanza rutazatinda, ubwinshi bw’ibirego birurimo birasa n’ibyerekana ko ahubwo ruzamara iminsi.

Umucamanza yarusubitse rukazasubukurwa ku itariki 21 uku kwezi.