LIt.Col.Rugigana yasubiye mu rukiko

LIt.Col.Rugigana Ngabo
Image caption LIt.Col.Rugigana Ngabo

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwongeye kumva urubanza rwa LT Col Rugigana Ngabo uregwa guhungabanya umkutekano w’igihugu .

Kuri ubu ubushinjacyaha bwasabaga iyongerw ary’igifungo cy’agateganyo ngo kuko bucyegeranyo ibimenyetso.

Gusa uregwa we si uku abibona .Avuga ko ubushinjacyaha bumurenganya nkana kandi bukaba bwirengagiza amategeko bubizi .

Ubwo yari ahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha busaba ko akomeza gufungwa by’agateganyo ,Lt Col Rugigana yikomye ubushinjacyaha ndetse n’abacamanza muri rusange yemeza ko bamurenganya kandi babizi.

Mu ijwi rihanitseye yagize ati namwe mushobora kuzakorerwa nk’ibyo munkorera ubu mbere yo kubwira urukiko ngo ruhe ubushinjacyaha icyo bwifuza cyose kuko we nta kindi yabikoraho.

Abamwunganira nabo birinze kugira icyo bavuga ku byifuzwa n’ubushinjacyaha .

Nk’uko byari byifujwe n’uruhande rw’ubushinjacyaha urubanza rwakomeje mu muhezo ngo kuko rushobora guhungabanya umutekano w;igihugu mu gihe rwaba rubereye mu ruhame.

Gusa amakuru yatugezeho nyuma avuga ko urubanza rwasubitswe kugira ngo Col Rugigana abanze kwivuza ,rukazakomeza nyuma y’iminsi 10.

Col Rugigana aregwa guhungabanya umutekano w’igihugu cyakora ibyaha nyirizina ntibarashyirwa ahagaragara kuko urubanza rutaratangira ruhereye mu mizi yarwo.

Hashize amezi 8 ,uyu musirikare atawe muri yombi ,ku ikubitiro umuryango we ukaba waravuze ko utazi irengero rye mbere y’uko igisirikare cy’U Rwanda gishimangira ko afunzwe .

Ni umuvandimwe wa General Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu na we akaza gukatirwa igifungo cy’imyaka 24 ahamijwe guhungabanya umutekano w’igihugu .

Gusa umuvugizi w’igisirikare cy’U Rwanda yatatangarije abanyamakuru kenshi ko ifatwa rya Lt Col Rugigana ridafitanye isano n’ibyaha bya mukuru we Kayumba nubwo bwose bose bashinjwa guhungabanya umutekano .

Rugitangira abantu benshi bahururiye kuza kumva urubanza rw’uyu musirikare mukuru cyakora umubare ukaba ugenda ugabanuka kubera ahari ko urubanza rubera mu muhezo.

Urubanza rusa n’urumaze igihe kirekire rutaraburashwa ,ubushinjacyaha bukavuga ko bugikora iperereza ari nay o mpamvu bwakomeje gusa iyongerwa ry’igifungo cy’agateganyo.