Urujijo mu rubanza rwa Col Mudenge

Ubutabera Uwufise ububasha kw’isanamu i
Image caption Ubutabera

Urukiko rukuru rwa gisirikare rumaze gusoza iburanisha ry’urubanza rwa Col Diogene Mudenge waregeye ko afunzwe bitemewe n’amategeko.

Ku rwego rw'ibanze Col Mudenge yari yahanaguweho ibyaha byo gukangisha abaturage imbunda no kwiyitirira umutungo wa Leta.

Gusa ku buryo bw’urujijo uyu musirikare yagumye muri gereza bikaba bitoroshye kumenya uwatanze itegeko rimugumisha muri gereza hirengagijwe icyemezo cy’urukiko kimurekura.

Ubushinjacyaha nabwo bwari bwajuririye irekurwa rya Mudenge cyakora urubanza rukaba rwarakomeje kubangamirwa n’uko uruhande ruburanira Mudenge rwasabaga ko icyemezo cya mbere cyabanza kubahirizwa agafungurwa.

Nyuma y’igihe kitari gito rutegerejwe, urubanza rwa Col Diogene Mudenge rwongeye kuburanishwa ndetse n’iburanisha rikaba ryarangiye.

Diogene Mudenge wayoboraga kimwe mu bigo bikomeye bya Leta yaregeye urukiiko rukuru rwa gisirikare avuga ko afunzwe binyuranije n’amategeko kuko urukiko rwamurekuye ariko ntiyemererwe kujya hanze.

Ikirego cye cyahuriranye n’icy’ubushinjacyaha bwo bwari bwajuririye ko yarekuwe ariko ubujurire bwo bukaba bugitegereje kuko abunganiraga uyu musirikare bo basaba ko habanza kugaragazwa impamvu akomeje gufungwa kandi yararekuwe n'urukiko atsinze urubanza.

Yahanaguweho ibyaha

Col Mudenge amaze amezi agera ku icyenda afunze, aregwa gutera ubwoba abaturage akoresheje imbunda cyakora iki cyaha akaba yaragihanaguweho n’urukiko nubwo bwose icyemezo kirengagijwe akaguma mu munyururu.

Nyuma y’icyemezo cya mbere, ubushinjacyaha bwari bwajuririye urukiko rukuru rwa gisirikare bwinubira ihanagurwa ry’ibyaha Mudenge yaregwaga.

Gusa urubanza ntirurashobora kuba nyuma y’amezi agera kuri 5 kuko Col Mudenge asaba ko habanza gusobanurwa impamvu akiri muri gereza kandi urukiko rwaramugize umwere.

Uru rukiko rwo ngo rwasangaga rutemerewe gusuzuma ikibazo cya Col Mudenge kandi ubushinjacyaha ari bwo bwareze cyakora ruza kwisubiraho rubitegetswe n’urukiko rw’ikirenga.

Urubanza rw’uyu musirikare rwakunze gusubikwa inshuro nyinshi ndetse ruvugwa cyane no mu binyamakuru nyuma y’aho rurangirijwe.

Uretse kuguma muri gereza kandi yatsinze, abacamanza baruburashije bakamugira umwere nab o bahagaritswe ku kazi, ubuvugizi bwa gisiirikare bukemeza ko bakoze amakosa akomeye muri uru rubanza.