Leta y'Urwanda irahakana ibivugwa n'igipolisi cy'Ubwongereza

Ibendera ry'Urwanda
Image caption Ibendera ry'Urwanda

Mu itangazo yashyize ahagarara, leta y'Urwanda irahakana amakuru yayivuzweho yuko yari ifite umugambi wo kugirira nabi abanyarwanda babiri bahungiye mu gihugu cy'ubwongereza.

Iravuga ko gushyira ahagaragara amazina y'aba bantu bavuga ko bari mu kaga, ugatunga leta y'Urwanda agatoki nta gihamya ngo bidakwiriye kandi ko harimo akarengane.

Leta y'Urwanda ikomeza ivuga ko polisi yo mu Bwongereza itigeze iyigaragariza ibimenyetso ku byo ivuga.

Iri tangazo kandi riranavuga ko leta y'Urwanda yishimiye ibiherutse gusabwa n'abadepite babiri bo mu Bwongereza ko iki kibazo cyasobanurwa neza, byagaragara ko atari ukuri, leta y'Urwanda ikaba yategereza kuri polisi y'Ubwongereza kuvuguruza ku mugaragaro kandi ku buryo bwuzuye ibyo yavuze kuri iki kibazo byose.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, ministri w'ububanyi n'amahanga w'Urwanda Louise Mushikiwabo yagize ati: "Ntabwo dushobora kugirira nabi abanyarwanda, ntabwo biri mu mikorere yacu, ntabwo biri muri politiki yacu."