FDLR yafashe uduce tw'i Shabunda

FDLR muri Kivu y'amajyepfo
Image caption FDLR muri Kivu y'amajyepfo

Amakuru aturuka muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya kivu y'amajyepfo aravuga ko abarwanyi ba fdlr ngo bigaruriye imirenge myinshi yo mu karere Shabunda kari ku birometero 340 km mu burengerazuba bwa Bukavu.

Abaturage barenze ibihumbi bibiri ngo bamaze kuva mu byabo kubera ibyo bitero.

Ariko umuvugizi w'ingabo za Congo muri Kivu y'amajyepfo Lieutenant Colonel Jean Marie Kazarama yabwiye BBC ko FDLR itafashe utwo duce ahubwo ko ari uduce twavuyemo abasirikare ba leta.

Lieutenant Colonel Kazarama yavuze ko Shabunda ari intara nini ingana n'igihugu cy'Ububiligi, ko rero ingabo za leta zitashyira ibirindiro muri iyo ntara yose.

Umuvugizi w'igisirikare cya Congo Kazarama yavuze ko abaturage badahunga imirwano ahubwo ko bari kwitandukanya n'inkozi z'ikibi.