Yemen: Perezida Ali Abdullah Saleh ntiyahunze

Abigaragambya muri Yemen Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abigaragambya muri Yemen

Abategetsi ba Yemen baravuga ko perezida Ali Abdullah Saleh, urimo kuvurirwa muri Arabiya Saudit ibikomere yakomerekejwe n'ibisasu byatewe mu ngoro ye, ngo azasubira muri Yemen nyuma y'icyumweru.

Ibyo bisasu byatewe mu ngoro ye kuwagatanu w'icyumweru gishize.

Arabiya Saudit iravuga ko Perezida Saleh ashobora kuzamara ibyumweru 2 avurwa.

Amaze kuva mu gihugu cye kucyumweru, abaturage bahise bajya mu birori bishimira ko yavuye mu gihugu.

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko Perezida Saleh n'atahuka bazashakisha uko bamugeza mu bucamanza.