Rwanda Day i Chicago

Prezida Paul Kagame
Image caption Prezida Paul Kagame

Mu mujyi wa Chicago wo muri Amerika, kuva uyu munsi kuwa 5 kugeza ejo kuwa 6, hazaba hakoraniye ihuriro ry'abanyarwanda bakoraniye muri Amerika ya ruguru, abazaba bavuye mu burayi, mu Rwanda no hirya no hino kw'isi.

Muri iryo huriro bakazaba bari kuganira ku bikorwa bijyanye n'ubucuruzi, imibanire hamwe n'urubyiruko.

Iri huriro rero leta y'u Rwanda yaryise Rwanda Day cyangwa se Umunsi Nyarwanda.

Leta y'u Rwanda yateguye iki gikorwa kandi ivuga ko gikomeye mu kuzamura ubukungu bw'abanyarwanda no kubahuza n'abashoramari bo muri Amerika.

Umushikiranganji w'imibano n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye BBC ko batumiye abanyamerika bagera kw'i 150.

Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame nawe ari muri Amerika, akaba aribwitabire iryo huriro riza no kubonekamo urubyiruko.

Hagati aho ariko hari imyigaragambyo yateguwe n'abanyarwanda baba muri Amerika yo kwamagana iryo huriro.

Mu bari kw'isonga ry'iyo myigaragambyo harimo Theogene Rudasingwa wari umunyamabanga wihariye ya Prezida Paul Kagame, akaba ari mu mw'ihuriro rirwanya leta ya Kagame bita RNC(Rwanda Nation Congress).