21 bakomerekejwe n'igisasu i Kamembe

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption Ibendera ry'u Rwanda

Polisi y'u Rwanda iremeza ko mujyi wa Kamembe, akarere ka Rusizi, intara y'uburengerazuba, haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade gikomeretsa abantu 21.

Umuvugizi wa polisi, Theos Badege, yabwiye BBC ko abantu 4 bakomeretse cyane.

Icyo gisasu cyaturitse ahagana mu masaa moya yo kumugoroba uyu munsi.

Badege yavuze ko inkomere zajyanywe mu ivuriro rya Gihundwe.

Amakuru aravuga ko icyo gisasu cyaturikiye ahantu hakunze kuba abantu benshi bakora ubucuruzi.