Ikibazo cy'imyenda ya leta y'Ubutaliyani

Sena y'Ubutaliyani Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Muri Sena y'Ubutaliyani

Ubutaliyani nibwo bufite umwenda munini mu bihugu bigize akarere gakoresha ifaranga rya Euro.

Abategetsi b'icyo gihugu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mwenda udakomeza kwiyongera.

Barimo kwifashisha ingamba zo kwizirika umukanda no kuzamura imisoro kugira ngo icyuho kiri mu ngengo y'imali kizabe kimaze gusibwa mu mwaka wa 2014.

Senat y'ubutaliyani rero yemeje gahunda ya leta yo kwizirika umukanda ikaba igisigaye ari ukwemezwa n'inteko y'abadepite.

Mbere yuko senat itora uyu munsi, ministeri y'imali y'Ubutaliyani yagiye ku masoko y'imali kuguza miliyari 7 z'amadolari.

Abashora mali kandi ngo biteguye no gukomeza kuguriza Ubutaliyani.

Ariko inyungu ziherekeje iyo nguzanyo ziri hejuru cyane. Ibi bikaba byerekana ko amasoko y'imali atari yagirira ikizere cyuzuye isanduku ya leta y'ubutaliyani.