Ubwongereza kwemera inyeshyamba za Libya

William Hague Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption William Hague

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, William Hague, yavuze ko Ubwongereza buzemera ku mugaragaro ko inyeshyamba zo muri Libya aribwo butegetsi bwonyine bwemewe kuyobora icyo gihugu.

Bwana Hague yavuze ko izo nyeshyamba zizasabwa gushyiraho ambasaderi mushya uzahagarira Libya mu Bwongereza.

Abadiplomati bashyizweho na leta ya Gaddafi barasabwa kuva mu gihugu.

Bwana Hague kandi yavuze ko Ubwongereza buzarekura amadolari miliyoni 150 yavuye mu bucuruzi bwa peteroli kugira ngo akoreshwe n'inyeshyamba.

Ubwongereza buri ku isonga mu bitero by'indege za NATO ku ngabo za Gaddafi.

Ubwongereza kandi bwakomeje kuvuga ko Gaddafi agomba kuva k'ubutegetsi.