Leta y'Ubuhinde iranenga Anna Hazare

Abashyigikiye Anna Hazare Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Abashyigikiye Anna Hazare

Abantu bagera ku 3000 bashyigikiye impirimbanyi irwanya ruswa mu Buhinde, Anna Hazare, bateraniye hanze y'uburoko afungiyemo guhera ejo mu mujyi wa Delhi.

Yanze gusohoka mu munyururu ngo kereka ubutegetsi bumuretse agakora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara nkuko yari yabiteganije.

Ministri w'intebe w'Ubuhinde, Manmohan Singh, yanenze cyane Anna Hazare avuga ko uburyo akoresha yabusemo nabi.

Hagati aho, imyigaragambyo imushyigikiye irimo kuba mu gihugu hose.

Umunyamakuru wa BBC uri mu Buhinde aravuga ko ibyo leta y'Ubuhinde yashakaga ko bitaba igihe yamufangaga ubu aribyo birimo kugenda bisa nkaho biba.