Abagabo 3 barishwe i Bujumbura

Abapolisi bishe abantu 3 i Bujumbura
Image caption Abapolisi bishe abantu 3 i Bujumbura

Igipolisi cyo mu Burundi ejo cyishe abantu 3 bari bitwaje ibirwanisho, nyuma yo guhererekanya amasasu mu murwa mukuru wa Bujumbura.

Ababibonye babwiye BBC ko umwe muri abo bagabo bapfuye, yarashwe igihe yashakaga gushyirwa intwaro ze hasi akishyira mu maboko y'abapolisi.

Ariko igipolisi cyo kirabihakana kikavuga ko uwo muntu yanze gushyira imbunda yarafite hasi agakomeza kubarwanya.

Abahatuye bavuze ko abo bagabo bari abayoboke b'ishyaka rya FNL, nyamara igipolisi cyo kirakomeza kubita amabandi.