Agaciro k'imigabane mu Bufaransa kaguye cyane

Ihungabane ry'imigabane ku masoko Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Ihungabane ry'imigabane ku masoko

Agaciro k'imigabane y'amabanki y'Ubufaransa kaguye cyane mu gihe hari impungenge ko ikibazo cy'imyenda ku mugabane w'uburayi gishobora kuyagiraho ingaruka mbi.

Uku kugwa kw'agaciro k'imigabane kaje kiyongera ku gihombo gikabije cyabaye ku masoko y'imali mu ntangiriro za kino cyumweru.

Urwego rushinzwe kugenzura amasoko y'imali mu Bufaransa rwavuze ko rugiye gukora iperereza kugira ngo ruhane abakwije impuha zidafite inshingiro.

Ejo amasosiyete akomeye yerekana ububasha bw'ibihugu mu kwishyura imyenda yahakanye amakuru yavugaga ko ateganya kuvana Ubufaransa ku mwanya mwiza bwari bufite.