Runyinya Barabwiriza azaburana ari hanze

Jenoside Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Jenoside

Urukiko rukuru rwa Nyanza kuri uyu wa gatatu rwanze kwakira ikirego cy'ubushinjacyaha bwasabaga ko Runyinya Barabwiriza, wari umujyanama wa Prezida Juvénal Habyarimana akomeza gufungwa.

Runyinya yaregwaga ibyaha bitatu bya jenoside ariko urukiko rw'isumbuye rwa Huye rwabimugizeho umwere.

Yaba Runyinya Barabwiriza cyangwa se umwunganizi we Maitre Protais Mutembe nta numwe wagaragaye mu cyumba cy'urukiko.

Ariko itangazwa ry'icyemezo cy'urukiko rukuru rwa Nyanza cyo kureka Barabwiriza akaburana ari hanze ya gereza, cyafashe igihe cyitageze ku munota, amasagonda atarenze 30.

Umucamanza, mu nteruro ebyiri gusa, nta ngingo y'itegeko yasomye mu rukiko.

Gusa yavuze ko urukiko rwanze kwakira ikirego cy'ubushinjacyaha kuko ngo nta shingiro gifite.

Bityo ategeka ko Barabwiriza ategereza kongera guhamagazwa mu rukiko adafunze.

Mu cyumweru gishize urukiko rw'isumbuye rwa Huye rwafashe umwanzuro wo kugira umwere Barabwiriza ku byaha bitatu bya jenoside yaregwaga, runategeka ko ahita afungurwa.

Ariko uruhande rw'ubushinjacyaha ntibwishimiye iki cyemezo, kuko bwahise bunakijuririra.

Ubushinjacyaha buvuga ko Barabwiriza akurikirayweho ibyaha bikomeye.

Bugasaba ko akomeza gufungwa mu gihe ategereje ko iburanishwa rishya ritangira.

Cyakora iki cyifuzo nticyakiriwe n'urukiko. Runyinya Barabwiriza yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y'Urwanda aza no guhagararira ishyaka rya MRND mu cyahoze ari perefegitura ya Butare ryari ku butegetsi mu gihe cya jenoside.