Libya:Inyeshyamba zinjiye mu murwa mukuru

Inyeshyamba za Libya zinjiye i Tripoli Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Inyeshyamba za Libya zinjiye i Tripoli

Imirwano irakomeje mu turere tumwe twa Tripoli, umurwa mukuru wa Libya nyuma y'aho inyeshyamba zinjiriye muri uwo mujyi.

Umunyamakuru wa BBC uri i Tripoli aravuga ko imirwano irimo kubera mu turere tunyuranye.

Umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, Luis Moreno Ocampo, yemeje ko abahungu 2 ba Gaddafi Saif al-Islamu na Mohammed bafashwe n'inyeshyamba.

Televiziyo y'abarwanya ubutegetsi muri Libya, iravuga ko abo bahungu ba Gaddafi bashyikirijwe ubuyobozi b'umutwe w'inyeshyamba.

Hagati aho, Abdessalem Jalloud, wigeze kuba icyegera cya Gaddafi yahawe ubuhungiro na leta y'Ubutaliyani.

Bwana Jalloud yabwiye televiziyo y'Ubutaliyani ko atemera ko Gaddafi ashobora kwishyira mu maboko y'abamurwanya cyangwa kwiyahura.

Abategetsi b'ibihugu binyuranye ku isi baramera ko ubutegetsi bwa Gaddafi burimo kurangira.

Perezida Obama yavuze ko Libya irimo kuva mu maboko y'ubutegetsi bw'igihugu.

Umuryango w'ibihugu by'uburayi uravuga ko urimo kwitegura gukorana na Libya itayobowe na Gaddafi.

Ubushinwa bwavuze ko bwubahiriza icyemezo cy'abaturage ba Libya.

Intumwa y'Uburusiya muri Libya yavuze ko Uburusiya butazagira aho bubogamira ku mahinduka ya politiki muri Libya.

Hagati aho, Afurika y'epfo yahakanye ibihuha bivuga ko yohereje indege muri Libya gufasha Gaddafi ave mu gihugu.