Libya: i Tripoli haracyari imvururu

Inyeshyamba za Libya mu ngoro ya Gaddafi Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Inyeshyamba za Libya mu ngoro ya Gaddafi

Abashyigikiye Koloneri Gaddafi bakomeje guhangana n'inyeshyamba zigaruriye ingoro ya Gaddafi mu murwa mukuru- Tripoli.

Umunyamakuru wa BBC uri muri iyo ngoro aravuga ko bigaragara ko inkoramutima za Gaddafi zikiri mu myobo iri muri iyo ngoro zikomeje kurasa inyeshyamba ziri hanze.

Urusaku rw'intwaro za rutura rwumvikanye hafi ya hoteli irimo abanyamakuru b'abanyamahanga.

Amavuriro afite ikibazo cy'inkomere nyinshi .

Hagati aho, inyeshyamba zikomeje gushakisha Koloneri Gaddafi, zirivuga ko zitazi aho aherereye.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo imushyigikiye, Gaddafi yavuze ko azakomeza kurwana kugeza ageze ku ntsinzi.

Abagize ubuyobozi bw'agatenyo bw'inyeshyamba, uyu munsi barahurira mu nama i Qatar n'intumwa z'ibihugu by'uburayi n'ibihugu byo mu kigobe ry'abarabu.

Mahmoud Jibril, umwe mu bayobozi b'uwo mutwe, yavuze ko bakeneye inkunga y'amadolari miliyari ebyiri n'igice.

Bwana Jibril kandi uyu munsi arahura na Perezida Sarkozy w'Ubufaransa, arateganya gusaba ko amahanga afungura amadolari miliyari 30 yafatiriwe.

Bwana Jibril yavuze ko amatora y'abagize inteko nshinga mategeko n'umukuru w'igihugu azaba mu gihe kitarenze amezi 18.