Imirwano ikomeye i Tripoli

Inyeshyamba za Libya Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Inyeshyamba za Libya

Mu turere tumwe twa Tripoli haduce imirwano ikomeye hagati y'inyeshyamba n'ingabo zishyigikiye Koloneri Gaddafi.

Biragaragara ko iyo mirwano yibasiye akarere ka Abu-Salim hafi y'ingoro ya Bab al-Zaiziziya.

Radiyo ishyigikiye inyeshyamba yavuze ko inyeshyamba zagose amazu atuwemo n'abantu aho zikeka ko Koloneri Gaddafi n'abahungu be bihishe.

Nta makuru yigega yemeza ibivugwa n'inyeshyamba ariko umuvugizi wa Gaddafi yavuze ko akiri muri Libya.

Umuryango utabara imbabare uravuga ko impande zishyamiranye zifate imfungwa z'intambara zibarirwa mu magana.

Umuvugizi w'uwo muryango yabwiye BBC ko uwo muryango wasuye imfungwa nkeya.

Andi makuru aravuga ko i Tripoli hari ikibazo y'ibiribwa, amazi n'amashanyarazi.

Andi makuru aravuga ko Afurika y'epfo yasabye ko umuryango wa NATO ukorwaho iperereza n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha byibasira inyoko muntu ushobora kuba warakoze.

Umukuru w'inteko nshinga mategeko, Kgalema Motlante, yavuze ko ikibazo n'ukumenya niba urwo rukiko rushobora kugeza ibihugu biri muri NATO cyangwa abasirikare bakuru ba NATO muri urwo rukiko.

Afurika y'epfo kandi yaburijemo icyifuzo cy'Amerika muri LONI cyo gufungura ibintu bya Libya bifite agaciro agaciro k'amadolari miliyari 1.5 byafatiriwe.

Uhagarariye Afurika y'epfo muri LONI yavuze ko Umuryango w'ibihugu by'afurika na Afurika y'epfo bigomba kubanza kubifataho umwanzuro.

Andi makuru aravuga ko Ubutaliyani bwatangiye gukumurira Libya, Minisitiri w'intebe, Silvio Berlusconi, yavuze ko igihugu cye kizafungura amadolari miliyoni 350 ya Libya.