Gaddafi aracyabangamiye umutekano wa Libya

Intwaro z'inyeshyamba za Libya Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Intwaro z'inyeshyamba za Libya

Akanama k'ubutegetsi bw'inzibacyuho muri Libya-NTC- karasaba amahanga gukomeza kugafasha mu rwego rwa gisirikare kubera ko Koloneri Gaddafi akiri imbogamizi.

Mu ijambio yavugiye mu nama y'abakuru b'ingabo ibera i Qatar, Mustafa Abdel Jalil, umuyobozi wa NTC, yasabye ingabo za NATO n'abafatanije nayo, gukomeza kubafasha.

Abdel Jalil yavuze ko Koloneri Gaddafi akibangamiye Libya n'isi yose.

Hagati aho, inyeshyamba zafashe umujyi mutoya wa Nufalia ziri mu nzira zigana i Sirte ahari ibirindiro bikomeye bya Gaddafi.

Barakeka ko i Sirte hari abasirikare babarirwa mu bihumbi batiteguye gushyira intwaro hasi.

Inyeshyamba ziravuga ko zifuza kugirana amasezerano n'abayobozi b'amoko kugira ngo habeho ihererekana ry'ubutegetsi bwa Sirte.

Ariko kugeza ubu iyo mishyikirano ntirashoboka.

I Sirte niho Koloneri Gaddafi avuka, umuvugizi w'inyeshyamba ariko yavuze ko atazi niba ariho Koloneri Gaddafi yihishe.