Abarwanira Gaddafi barashe ibisasu bya roketi

Ingabo zirwanya Gaddafi zikikije umujyi wa Bani Walid. Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ingabo zirwanya Gaddafi zikikije umujyi wa Bani Walid.

Ingabo zirwanira Colonel Gaddafi ziri mu mujyi wa Bani Walid zarashe ibisasu bya roketi ku ngabo z'akanama k'inzibacyuho ubu kayobora Libya.

Umunyamakuru wa BBC uri hafi y'uwo mujyi aravuga ko ibisasu bigera ku icumi byarashwe ku ngabo zirwanya Gaddafi zizungurutse uwo mujyi.

Umuvugizi w'ingabo zirwanya Gaddafi, Abdullah Kinshil, yavuze ko muri uwo mujyi wa Bani Walid ibiribwa, imiti na gazi yo gutekesha birimo kugenda bibura.

Yongeyeho kandi ko abarwanira Gaddafi bagifite igihe gihagije kugira ngo babe bashyize intwaro hasi nubwo Gaddafi yongeye kuboherereza ubundi butumwa abasaba gukomeza urugamba.