Abakene bakomeje kwiyongera muri Amerika

Umunyamerika utagira aho aba Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Umunyamerika utagira aho aba

Imibare mishya ituruka muri leta zunze ubumwe z'amerika - igihugu cya mbere gifite ubukungu bukomeye ku isi - irerekana ko umutungo w'abantu mu ngo zabo waguye umwaka ushije.

Iyo mibare kandi iravuga ko umubare w'abanyamerika bakennye ukomeje kwiyongera.

Ibiro bishinzwe gukusanyiriza hamwe bene iyo mibare muri Amerika biravuga ko umutungo w'ingo muri icyo gihugu waguyeho ibice birenze 2 ku ijana.

Umunyamakuru wa BBC ukurikirana ibibazo by'ubukungu aravuga ko uyu mubare ari ingenzi cyane kuko amafaranga abantu batanga bagura ibintu mu maduka agera hafi kuri 70 ku ijana by'umutungo wose w'igihugu.

Imibare mishya kandi irerekana ko abanyamerika miliyoni mirongo ine n'esheshatu bari babayeho mu bukene umwaka ushize; ni ukuvuga umuntu umwe kuri batandatu mu gihugu hose.