Turkiya ishyigikiye ko habaho leta y'abanyapalestina

Ministri w'intebe wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Ministri w'intebe wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan

Ministri w'intebe wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yatangaje ko kwemera leta y'abanyapalestina ari iyo nzira yonyine ishoboka.

Yabwiye ishyirahamwe ry'ibihugu by'Abarabu ko mbere yuko uyu mwaka urangira " Palestina izaba igeze ku yindi ntera."

Bwana Erdogan yongeye kwamagana Israheli avuga ko imitekerereze y'abayobozi bayo ari imbogamizi ku mahoro mu burasirazuba bwo hagati.

Abanyapalestina ubungubu barimo gusaba ko bakwemerwa guhabwa ubunyamuryango mu muryango w'abibumbye nubwo Leta zunze ubumwe z'amerika na Israheli zitabishaka.

Ministri w'intebe wa Turkiya ari mu Misiri muri gahunda y'uruzinduko arimo mu bihugu bitatu by'abarabu byabayemo amahindura ya politiki mu mezi ashize.

Umubano wa Turkiya na Israheli wajemo agatotsi kuva igihe abasirikare ba Israheli binjiraga mu mato yari ajyanye imfashanyo mu ntara ya Gaza umwaka ushize.

Impirimbanyi z'abanyaTurkiya 9 zari muri ayo mato zarishwe muri icyo gitero.

Israheli yanze gusaba imbabazi ivuga ko igikorwa cy'abasirikare bayo cyari icyo kwitabara.