"Igitero simusiga" ku mujyi wa Sirte

Imodoka z'abasivili bahunga umujyi wa Sirte
Image caption Imodoka z'abasivili bahunga umujyi wa Sirte

Ingabo z'akanama k'igihugu k'inzibacyuho kayoboye Libya muri iki gihe batangiye icyo umwe mu bayobozi bazo bari ku rugamba yise igitero cya nyuma ku mujyi wa Sirte.

Sirte ni umwe mu mijyi ikiri mu maboko y'ingabo zikirwanira Colonel Muammar Gaddafi.

Ibisasu bya muzinga n'ibisasu bya roketi byarashwe mu mujyi wa Sirte rwagati nyuma y'iminsi ibiri y'ihagarikwa ry'imirwano yatumye abasivili babarirwa mu bihumbi bahunga uwo mujyi.

Abasivili barimo guhunga babwiye umunyamakuru wa BBC uri mu nkengero z'umujyi wa Sirte ko abandi bantu babarirwa mu bihumbi batabashije kuwusohokamo kubera ubushobozi buke cyangwa se kubera ubwoba.