Muri ONU ntibabashije kumvikana kuri Syria

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi

Leta zunze ubumwe z'amerika n'ibihugu byo mu Burayi byanenze cyane Ubushinwa n'Uburusiya kubera ko byaraye bibangamiye umwanzuro w'akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi ku gihugu cya Syria.

Uwo mwanzuro wari ugamije guha gasopo abategetsi ba Syria ko bazafatirwa ibihano bikaze niba bakomeje gukoresha ingufu zikabije mu kuburizamo imyigaragambyo irwanya leta.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'ubufaransa, Alain Juppe, yavuze ko kubona uwo mwanzura utafashwe biteye agahinda Syria n'akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.

Yavuze ko umuryango w'abibumbye wagombye kwihanangiriza wihanukiriye ubutegetsi bw'igitugu burimo kwica abaturage muri Syria.

Ubwongereza bwavuze ababangamiye uwo mwanzuro bakingiye ikibaba ubutegetsi bw'igitugu.

Ariko Uburusiya bwashubize buvuga ko uwo mwanzuro warimo guhangana ntacyo wari kumara mu kugerageza kubonera umuti ikibazo cyo muri Syria hakoreshejwe inzira y'amahoro.

Ubushinwa bwunzemo buvuga ko uwo mwanzuro iyo ufatwa wari gushyira ibintu irudubi.