Mu Bugereki abakozi bahagaritse akazi

Imyigaragambyo mu Bugereki
Image caption Imyigaragambyo mu Bugereki

Igipolisi gihosha imyigaragambyo cyo mu Bugereki cyakoresheje ibisasu byiryana mu maso kugirango batatanye abantu babarirwa mu bihumbi bari bateraniye imbere y'inzu inama nshingamategeko ikoreramo kugirango bamagane gahunda yo kwizirika umukanda leta yabo yafashe.

Iyi myigaragambyo ihuriranye n'ihagarikwa ry'akazi mu gihe cy'amasaha 24 ku bakozi ba leta irimo gutuma ibintu byose bidakora neza.

Mu gihugu hose za bisi na za gari ya moshi ntibyakoze, ingendo z'indege zaburijwemo, amashuri n'inkiko byafunze, ibitaro byo birakira gusa abarwayi barembye cyane.

Leta y'Ubugereki iravuga ko gahunda yafashe yo kwizirika umukanda ari ngombwa kugirango igihugu kitagera aho kitabasha kwishyura imyenda kirimo.

Abigaragambya bo baravuga ko kugabanya amafaranga leta ikoresha birimo gutuma ubukungu burushaho kumera nabi.