Rwanda: Imanza za Victoire Ingabire na Deo Mushayidi

Vicoire Ingabire n'abamwunganira mu Rukiko Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Vicoire Ingabire n'abamwunganira mu Rukiko

Urubanza rwa Deo Mushayidi rwimuriwe mu mwaka utaha wa 2012 mu rukiko rw’ikirenga naho urwa Ingabire Victoire ruzakomeza ku wa kane w’iki cyumweru.

Umucamanza yavuze ko urukiko rukuru ruzafata umwanzuro ku mpaka zimaze iminsi hagati y’uruhande rw’ubushinjacyaha n’abunganira Ingabire Victoire mu mategeko.

Abunganira Ingabire Victoire bagaragaje inzitizi z’uko urukiko rukuru rudashobora kuburanisha uwo bunganira kuri bimwe mu byaha aregwa.

Banarusaba ko ibyaha Ingabire Vitoire atamenyeshejwe mbere muri dosiye y’ibyaha akurikiranyweho atabyisobanuraho.

Birimo kurema umutwe wa gisirikare no gukoresha amagambo yangisha rubanda ubutegetsi.

Ubushinjacyaha bwo bwemeza ko ibi byaha Ingabire yabimenyeshejwe ariko mu buryo bw’ibibazo.

Babwiye urukiko ko yaba we n’abamwunganira banga kuburana mu rwego rwo gutinza urubanza no kuyobya ubucamanza.

Umucamanza yavuze ko azatangaza icyemezo cya nyuma cy’urukiko kuri izi mpaka ku wa kane tariki ya 13/10/2011.

Mu rubanza rwa Mushayidi

Mu rundi rubanza rwa Deo Mushayidi ruri mu rukiko rw’ikirenga, rwatangaje ko ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwimurwa ku mpamvu z’uburwayi bw’umushinjacyaha Mutangana Jean Bosco, watangije uru rubanza.

Mu ibaruwa umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, yandikiye umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, Aloysie Cyanzayire, yavuze ko umushinjacyaha atabonetse mu rukiko kuko arwaye kandi afite impapuro zo kwa muganga zibyemeza.

Nta mpamvu yamenyekanye yatumye Mushayidi atagera mu rukiko.

Ariko umushinjacyaha yohereje uruhushya rw’ikiruhuko yemerewe na muganga cyo ku itariki ya 08/10 kugeza ku ya 13/10 2011.

Umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika urubanza kugera ku itariki ya 9/1/2012.

Deo Mushayidi yakatiwe n’urukiko rukuru igifungo cya burundu mu kwezi kwa cyenda 2010 amaze guhamwa n’ibyaha bitatu kuri birindwi yashinjwaga.

Kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi, kugirira nabi ubutegetsi buriho no gukoresha inyandiko z’inzira mpimbano (passeport), icyaha Mushayidi ubwe yemereye mu rukiko.

Ibi byaha ni byo yajuririye mu rukiko rw’ikirenga.

Yahanaguweho ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, kurema umutwe w’ingabo, ingengabitekerezo ya jenoside no gukurura amacakubiri.