Prezida Kagame yatanze ikiganiro

Prezida Kagame yahaye ikiganiro abanyamakuru Uwufise ububasha kw’isanamu none
Image caption Prezida Kagame yahaye ikiganiro abanyamakuru

Prezida Paul Kagame w’u Rwanda yasubije ku biherutse kuvugwa n’umwe mu bakoranye nawe Dr Rudasingwa Theogene, umushinja guhanura indege ya prezida Juvenal Habyarimana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Prezida Kagame yavuze ko nta gaciro aha ibi birego avuga ko bigamije kurangaza abanyarwanda.

Umukuru w’u Rwanda kandi yongeye gushimangira ko icyemezo cyafashwe cyo kurangiza ubuhunzi ku banyarwanda, kidasubirwaho.

Si ubwa mbere Prezida Paul Kagame abazwa ku ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana mu biganiro agirana n’abanyamakuru.

Ariko ni ubwa mbere agize icyo avuga ku byatangajwe na Dr Theogene Rudasingwa, ko umukuru w’u Rwanda yagize uruhare mu iraswa ry’iyi ndege. Prezida Kagame yavuze ko ibi birego atari ibya mbere, kandi ko bikwiye kwirengagizwa.

CLIP: Kagame on Rudasingwa

“Ibibazo byose bimaze imyaka icumi bisubijwe. Nafata umwanzuro wo kwemeza ko byose bigamije kutuyobya, ntekereza ko nta muntu wakomeza gukina nabyo ahubwo akabyirengagiza. Ku bwanjye, mbona dukeneye kwita ku biri ngombwa ku baturage bacu, ku buzima bwacu n’ejo hazaza hacu tukareka abagishaka kuvugira mu cyuka bagakomeza kubikora.”

Indi ngingo yagarutsweho n’umukuru w’igihugu ni iy’ububanyi n’amahanga.

Cyane cyane hagati y’Ubufaransa na Leta ya Afrika y’epfo. Kuva havugwa iraswa rya generali Kayumba Nyamwasa, warasiwe muri Afrika y’Epfo, umubano w’ibihugu byombi wabaye nk’uhungabana ariko prezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bibanye neza kugeza ubu.

CLIP: Kagame on South Africa

"Kuva ibi bikorwa byavugwa n' ikibyihishe inyuma umubano ntekereza ko uri kumera neza. Byashyizwe aho bigomba kujya. Ikiri kuba ni uko n'umubano w'ibihugu byacu nawo uri gushyirwa aho ukwiye kujya no guhabwa agaciro ukwiye guhabwa."

Asubiza ku cyemezo giherutse gufatwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, gikuraho ubuhunzi ku banyarwanda, prezida Kagame yavuze ko uyu mwanzuro ari nta kuka.

CLIP: Kagame on refugees

Pres Kagame: “Ntabwo ibyo kumvikana ku gutaha kw’impunzi byo bisubirwaho, byaremeranyijwe nta n’impaka zihari”. Ikibazo kiriho ni uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Ku kibazo cy’u Rwanda, nta mpamvu umuntu yari akwiye kuba akiri impunzi.”

HCR ivuga ko kugeza ubu ibarura impunzi z’abanyarwanda zirenga ibihumbi ijana ku isi. Inyinshi muri zo zikaba ziganje mu bihugu bya Afrika. Icyemezo cyo kurangiza ubuhunzi kuri zo, kizashyirwa mu bikorwa kmu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha. Ariko prezida Kagame yashimangiye ko nta mpunzi izahatirwa gujya mu Rwanda ku ngufu.