Col Muammar Gaddafi yishwe

Amafoto ya Col Gaddafi
Image caption Amafoto ya Col Gaddafi

Abategetsi b'inzibacyuho muri Libya baravuga ko Colonel Muammar Gaddafi wahoze ayobora icyo gihugu yishwe.

Abo bategetsi batangaje ko Col Gaddafi yakomerekeye mu mirwano yaberaga mu mujyi akomokamo wa Sirte.

Ingabo za OTAN zahagabye igitero cy'indege mu gitondo.

Amateleviziyo yerekanye amashusho y'umurambo wakururwaga mu mihanda.

Ayo mafoto ariho umuntu usa na Col Gaddafi afite amaraso kandi yakomeretse bikomeye.

Umusirikare wo mu ngabo zirwanira leta y'inzibacyuho yabwiye BBC ko yasanze Colonel Gaddafi ari mu mwobo hanyuma ngo amusaba kutamurasa.

Uwo musirikare yerekanye imbunda yo mu bwoko bwa pisitole ikoze muri zahabu avuga ko yambuye Colonel Gaddafi.