Ubuzima bwa Colonel Gaddafi

Muammar Gaddafi yageze ku butegetsi mu kwezi kwa 9 muri 1969 avanye ku butegetsi nta maraso amenetse umwami Idris wari ushyigikiwe n'abongereza.

Yari afite imyaka 27.

Yakundanga amatwara ya Perezida wa Misiri muri icyo gihe Gamal Abdul Nasser.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Col Muammar Gaddafi

Mu myaka 41 yamaze ku butegetsi Col Gaddafi yihimbiye uburyo bwe bwo gutegeka, ashyigikira imitwe yitwaje ibirwanisho hiryo no hino ku isi irimo IRA yo muri Ireland na Abu Sayyaf wo muri Philippines.

Mu myaka ya nyuma y'ubutegetsi bwe, Libya yongeye kwemerwa mu ruhando rw'amahanga nyuma yo guhabwa akato kubera ihanurwa ry'indege y'isosiyete Pan Am mu kirere cya Lockerbie muri Ecosse muri 1988.

Igihugu cyongeye kugenderwa na za leta zo mu Bulayi n'amerika n'amasosiyete y'ubucuruzi yakuruwe cyane n'ubukungu bwa Libya mu rwego rw'ingufu.

Col Gaddafi yavukiye mu mujyi wa Sirte muri 1946 mu muryango w'abaBedouin batunzwe cyane no korora.

Buri gihe yakundaga kwerekana ko yicisha bugufi kubera umuryango akomokamo.

Ni nayo mpamvu yakiririraga abashyitsi bakomeye mu ihema kandi akaryitwaza iyo yajyaga mu ngendo mu mahanga.

Ubutegetsi bwe bwari bushingiye ku kwerekana ko yamagana ba mpatsebihugu kandi akanahoza igihugu mu mpinduka zihoraho.

Muri 1977, Libya yahise "Jamahiriya" bishatse kuvuga ugenekereje leta ya rubanda.

Gaddafi yari azi gukina politiki cyane; akamenya guterana amoko amwe n'amwe, agateranya zimwe mu nzego z'igihugu kandi akaba yari yarigize umubyeyi w'igihugu.

Igihe hatangira imyigaragambyo yamagana ubutegetsi mu majyaruguru ya Afurika, abanyalibya nabo berekanye ko bashaka ko ibintu bigomba guhinduka.